Advertisement


Singiza Imana munyarwanda, singiza ! Yamamaze kuko yatwiyeretse Ikaduherekeza muri uru rugendo rutagatifu Makumyabiri n’itanu twitoza kongera kubana Mu mahoro no mu buvandimwe dukesha ab’ijuru

Singizwa mubyeyi wacu Singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe N’ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani Singizwa mubyeyi w’impuhwe n’imbabazi Tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka Tutari kumwe nawe mana y’Ukuri Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka Tutari kumwe nawe mana y’Ukuri

Kiriziya umuryango wawe Yamamaza ubuvandimwe mu bantu Yimakaza urukundo n’ineza by’uhoraho N’iyi myaka ishize Kiriziya yakoze uwo murimo wayo Mu bwiyoroshye n’umutuzo dukesha ab’ijuru

Singizwa mubyeyi wacu Singizwa Wowe wahaye u Rwanda ubumwe N’ibyo twakoze ni Wowe wabidushoboje Nyagasani Singizwa mubyeyi w’impuhwe n’imbabazi Tukwigiraho kubabarira no kwiyunga nyabyo Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka Tutari kumwe nawe mana y’Ukuri Nta mahoro twagira, nta butabera bushoboka Tutari kumwe nawe mana y’Ukuri

Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro Aho muri hose mbifurije Amahoro n’Ubwiyunge Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe


Advertisement


Kristu bumwe bwacu twiyoborere Komeza utubere umwunzi Natwe tube umwe rwose nk’uko wabivuze Nk’uko uri umwe na Data Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro Aho muri hose mbifurije Amahoro n’Ubwiyunge Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Nzaharanira iteka kuba umuhamya w’amahoro y’Imana Ntange ubutumwa hose ko Nyagasani Ariwe mahoro yanjye Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro Aho muri hose mbifurije Amahoro n’Ubwiyunge Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Nzataramira Imana nyishimire ibyo mfite izampa n’ibisigaye Yandokoye byinshi byica umubiri, irokora na roho yanjye Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro Aho muri hose mbifurije Amahoro n’Ubwiyunge Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe

Na Nyina wa Jambo wadusuye akatuburira Tumwizeze rwose ko noneho ubutumwa twabwumvise Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro Aho muri hose mbifurije Amahoro n’Ubwiyunge Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe Amahoro mwese bana b’Imana mbifurije amahoro Aho muri hose mbifurije Amahoro n’Ubwiyunge Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe Wiyunge n’Imana nyuma yo kwiyunga n’abo mubana Wibuke kandi no kwiyunga nawe ubwawe


Advertisement


You May Also Like

Chalet d’Anse Reunion, Cascade, Seychelles

Advertisement This is a hotel Address: Chalet d’Anse Reunion Advertisement La Digue,…

The Achievements of Raquel Welch’s Six Decades Career, Her Long List of Marriages and Recent Whereabouts

Advertisement The name Raquel Welch may not readily ring a bell for…

Run D.M.C.’s Sucker D.J.’s Lyrics

Advertisement [D.M.C.] And you say.. As we go, with the rhyme flow…

Aurelia Michael Age, Wikipedia, Biography, ,Height, Instagram, Boyfriend, Net Worth

Advertisement            Aurelia Michael is a well-known professional…